Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026, inzego z’umutekano zataye muri yombi, umugore bivugwa ko asanzwe akora umwuga w’uburaya wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, ukekwaho kuryamira umwana we agahita yitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye TV1 ko hakomeje iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye urupfu rw’uwo mwana. Yasobanuye ko abaturage bamenyesheje inzego z’ubuyobozi mu Gitondo cyo ku wa Gatandatu, nyuma y’uko bumvise uwo mugore ataka ko umwana we yapfuye.
Gusa n’ubwo bimeze bityo, hari bamwe mu bari abaturanyi b’uyu mugore bahakana iby’amakuru avuga ko umwana yaba yaryamiwe na nyina agapfa, bagasobanura ko uwo mwana w’amezi abiri yari amaze iminsi arwaye.