July 6, 2026

Byatangiye bapfa ibiryo birangira umwana ahasize ubuzima! Umugabo yishe umwana we

Mu gihugu cya Uganda, umugabo witwa Zalimon Bwambale yishe umwana we ku wa 4 Gicurasi 2026, nyuma yo gutongana n’umugore we bapfa ibiryo. Ibi byabaye ubwo yageragezaga gukubita umugore we akoresheje umuhini, ariko ukawugonga umwana wari ahetse, ahita apfa.

 

Nyuma y’ibi, uyu mugabo yahise ahunga ariko abaturage baramufata bamushyikiriza polisi. Hari n’abaturage bagerageje gutera sitasiyo ya polisi bashaka kumwihanira, bituma yimurirwa ahandi kugira ngo arindwe.

 

Amakuru atangwa n’abaturanyi agaragaza ko uyu muryango wari usanzwe urangwamo amakimbirane, aho umugabo yakundaga gutaha atinze agatangiza intonganya. Polisi yibukije abaturage ko ihohoterwa ryo mu rugo rifite ingaruka mbi, isaba abantu kuryirinda.