Impamvu: Kubagezaho urutonde rw’abarimu bemerewe kugurana aho basanzwe bakorera (Special permutation)
Hashingiye ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’Uburezi bw’Ibanze, Ingingo za 42 na 43 zivuga ku iyimurwa n’igihe cyo gusaba kwimurwa.
Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) yafashije abarimu n’abakozi bo mu buyobozi bw’amashuri y’Uburezi bw’Ibanze muri gahunda yo kubafasha kugurana (Special Permutation) mu buryo bwihariye hashingiwe ku busabe bwabo.
Kubera iyo mpamvu, mbandikiye mbagezaho urutonde rw’abarimu n’abakozi bo mu buyobozi bw’amashuri bemerewe kugurana ibigo bari basanzwe bakoreramo mu Karere muberereye umuyobozi kugira ngo babahabwe amabaruwa abimura guhera tariki ya 1 Nzeli 2026. Ku mugereka w’iyi baruwa, murahasanga urutonde rw’abemerewe kugurana.
Mugire amahoro.
Dr. MBARUSHIMANA Nelson
Umuyobozi Mukuru
Bimenyeshejwe:
- Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi
- Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi
- Bwana Umunyamabanga Uhoraho/MINEDUC