Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko rigenga ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga nka Bitcoin, wari umaze igihe ukorwa mu buryo butemewe n’amategeko, aho abantu benshi bagiye bawuriganyirizwamo. Iri tegeko rigamije kurengera abashoramari no gukumira ibyaha birimo iyezandonke n’inkunga y’iterabwoba.
Itegeko rishyiraho uburyo bwo kugenzura abakora ubu bucuruzi, aho bazajya basabwa impushya zitangwa n’urwego rubishinzwe, kandi bagakurikiranwa mu mikorere yabo. Rinasaba gukorera mu mucyo no kurinda umutungo n’amakuru by’abakiliya, mu gihe rinagena ibihano bikomeye ku bakora ubu bucuruzi batabyemerewe.
Nubwo iri tegeko ritezweho guteza imbere uru rwego, haracyari impungenge zijyanye n’imikoreshereze mibi y’uyu mutungo, nko guhisha amakuru, uburiganya n’ihererekanywa ry’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Gusa u Rwanda ruteganya kurushaho kuwugenzura no kuwubyaza umusaruro mu buryo butekanye.