Lil G ari mu biruhuko i Kigali nyuma y’imyaka ine aba i Burayi, yongeye gusubukura muzika anasohora indirimbo nshya yise “Got you baby” yakoranye na Lotnik.
Uyu muhanzi yatangaje ko ateganya gukora igitaramo mbere yo gusubira i Burayi muri Nyakanga 2026, agamije kongera guhura no kwishimana n’abakunzi be bamaze igihe bamwifuza ku rubyiniro.
Yavuze ko muri icyo gitaramo yifuza kuzahuriramo n’abahanzi batandukanye, cyane cyane abo batangiranye urugendo mu muziki, mu rwego rwo gutanga igitaramo kidasanzwe.