July 6, 2026

Byatunguye benshi! Pasiteri wubahwaga yatawe muri yombi nyuma yo kugaragaza umugore mushya

Pasiteri Leslie Williams yatawe muri yombi muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akekwaho icyaha cy’ubusambanyi. Polisi yatangaje ko yashyiriweho impapuro zo kumufata tariki ya 3 Mata 2026, nyuma y’uko amakuru ku myitwarire ye atangiye kumenyekana.

 

Uyu muvugabutumwa yari azwi cyane kubera igitabo yanditse mu 2017 cyigisha abashakanye uko bubaka urugo rukomeye, cyatumye afatwa nk’icyitegererezo mu miryango myinshi. Gusa ibintu byahindutse ubwo yagaragazaga ku mbuga nkoranyambaga ko afite umugore mushya, bituma benshi batungurwa.

 

Ibi byatumye hatangira gukurikiranwa imyitwarire ye, kugeza ubwo inzego z’umutekano zimufashe. Inkuru ye yateje impaka, cyane cyane bitewe n’uko ibyo akekwaho binyuranyije n’inyigisho yari azwiho.