July 6, 2026

Abba Marcus Mayanja, umuhungu wa Jose Chameleone ategereje imfura ye

Umusore Abba Marcus Mayanja, imfura y’umuhanzi Jose Chameleone, ari mu myiteguro yo kwibaruka umwana we wa mbere mu minsi iri imbere.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umukobwa bitegura kubyarana asangije amashusho yabo bishimanye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kugaragaza ko atwite.

Abba Marcus, uba muri United States, yamenyekanye mu mikino nko koga akiri muto, nubwo yagerageje no gukora umuziki.