Abaturage bo mu kagari ka Munyana, umurenge wa Minazi ho mu karere ka Gakenke bavuga ko nta rimbi ryo gushyinguramo bafite ngo dore ko iryo bari bafite mbere ryamaze kuzura ndetse ngo bakaba baragorwaga no kugezayo umurambo ngo kuko byabatwaraga igihe kiri hagati y’amasaha abiri n’igice n’atatu.
Umwe wavuganye na Radio/TV1 yagize ati: “Mwatuvuganira tukareba ukuntu twabona irindi rimbi tutiriwe tubungana umupfu mu masaha atatu”.
Aba baturage bavuga ko kubera kubura aho bashyingura byatumye batangira gushyingura mu ngo zabo, ariko ngo ubuyobozi bw’umurenge wa Minazi bukabaca amande aho byatangiye umuntu washyinguye mu rugo acibwa ibihumbi mirongo itanu na bitandatu (56,000Frw), ariko ayo mande akaba yaraje kwiyongera aho kuri ubu ari ibihumbi magana atatu na birindwi (307,000Frw).
Bagakomeza bavuga ko ari amafaranga menshi ngo dore ko batagakwiye kuba bayacibwa ahubwo ko ubuyobozi bwagombye kubafasha bakabona aho gushyingura. Umwe ati: “Mwatuvuganira mu buyobozi bakadushakira nk’ahantu twashyingura mu bugari batatujyanye kure”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Minazi, Ndangiza Kabogora Etienne yavuze ko bari gushakira aba baturage irimbi ryo gushyinguramo, icyakora akavuga ko impamvu baca amande y’umurengera aruko gushyingura mu ngo bitemewe.