Mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo humvikanye inkuru y’incamugongo aho umugore yashyamiranye n’umugabo we witwa Ndagijimana Laurent maze bikaza kurangira uyu mugore afashe ipiki ayikubita umugabo we ahita yitaba Imana.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace babwiye umunyamakuru wa BTN TV ko uyu muryango wahoragamo amakimbirane dore ko umugabo yari avuye mu igororero mu minsi ya vuba, aho bahoraga barwana, umugore n’abana bakajya gucumbika mu baturanyi.
Abaturage baje gutungurwa no kumva ko uyu mugore yageze aho afata ipiki afatanyije n’umwana we w’imyaka 15 maze ngo bica umugabo. Umwe yagize ati: “Bajyaga bataka tukabatabara ariko icabaye kuri ririya joro, nta muntu twumvide ataka”.
Bakomeza bavuga ko nubwo uyu mugore n’umwana we bafunzwe ngo ariko umugabo ni we ntandaro y’amakimbirane ngo kuko yahozaga umugore we ku nkeke ngo dore ko uwo mugore asanzwe ari umuntu utuje yewe ngo akaba atari n’umunyembaraga, bagasaba ko hakurikizwa amategeko.