July 6, 2026

Abanyamahanga barenga 200 bafatiwe mu bikorwa by’ubwambuzi n’urusimbi i Kampala

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yatangaje ko abantu 231 b’abanyamahanga batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubwambuzi n’urusimbi. Muri bo harimo Abanya-Nigeria 62 bafatiwe mu karere ka Adjumani bakoraga ibikorwa by’ivugabutumwa nta byangombwa.

 

Abandi 169 bafatiwe mu nyubako i Kampala, aho byagaragaye ko yakorerwagamo ibikorwa by’ubwambuzi bwifashisha ikoranabuhanga n’ibindi bitemewe. Bamwe muri bo bavuze ko binjijwe muri Uganda babeshywa ko bagiye guhabwa akazi.

 

Ubuyobozi bwatangaje ko abarenze ku mategeko bazakurikiranwa n’ubutabera, mu gihe abandi bakekwaho ibyaha bikomeye bazashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bakurikiranwe.