Neg G The General yari yateguye indirimbo yise ‘Rukokoma’ yo gusubiza Riderman nyuma y’iyitwa ‘Kubera iki?’, benshi bakekaga ko imuvugaho.
Gusa nyuma yo kuvugana hagati yabo, Riderman yamusobanuriye ko atari we yari agamije, bituma Neg G ahagarika iyo ndirimbo ahitamo kwirinda intambara.
Yanavuze ko yifuza kongera gukorana na Riderman, agaragaza ko amahoro ari yo yahisemo aho gukomeza guhangana.