July 6, 2026

Digidigi yavuze ibintu bitavugwaho rumwe ku batandukana n’abashakanye

Rebero Norbert uzwi nka Digidigi, yanenze uburyo bamwe mu bashakanye batandukana basenya burundu ibyo bari baragezeho, avuga ko ari ikosa rikomeye rituruka ku kudatekereza neza.

 

Yasabye abashakanye gutekereza kabiri mbere yo gutandukana no guha umubano amahirwe, kandi n’iyo batandukanye bakirinda gusenya imitungo yose, ahubwo bagatandukana mu bwumvikane batangiza iterambere bari baragezeho.

 

Ibi yabitangaje mu gihe imibare igaragaza ko gatanya zikomeje kwiyongera, aho mu 2025 habaruwe ingo zirenga 2,600 zatandukanye, benshi muri zo zikaba zari zimaze igihe gito zibanye.