July 6, 2026

Si bose bakora imibonano ku ijoro ry’ubukwe – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwa YouGov bugaragaza ko abashakanye benshi batagera ku gikorwa cy’abashakanye mu ijoro ry’ubukwe, aho umwe mu miryango itatu atabikora.

Impamvu nyamukuru zitangwa zirimo umunaniro ukabije nyuma y’ibirori, ubukwe bumara igihe kirekire ndetse n’ibindi bikorwa byinshi bikorwa kuri uwo munsi.

Abahanga bavuga ko hari n’igihe biterwa no kutumvikana cyangwa kuba abashakanye batarabiganiriyeho mbere.

Bemeza ko kuganira mbere no gutegura neza uwo munsi bifasha abashakanye kuwunyuramo neza no kuwubika nk’urwibutso rwiza.