Nyuma yo gutandukana mu mubano, abahanga mu by’imibanire bagaragaza ko ari ngombwa gufata igihe cyo gutuza no kwitekerezaho mbere yo kugerageza gusubirana.
Dore inama z’ingenzi zifasha uwifuza kongera gusubirana n’umukunzi we:
1. Fata igihe cyo gukira
Igihe cyo gutandukana gifasha umuntu gutuza no kumva neza amarangamutima ye.
2. Suzuma impamvu z’itandukana
Kumva neza icyateye gutandukana bifasha kumenya niba umubano ushobora kongera kubakwa.
3. Kwiyubaka
Kwita ku buzima bwawe bwite bituma wiyubaka mu buryo bw’umubiri n’amarangamutima.
Guhagarika kuvugana igihe runaka
Ibi bituma buri wese agira umwanya wo gutekereza neza.
5. Gusuzuma niba undi yiteguye
Ni ngombwa kumenya niba umukunzi nawe yifuza gusubirana.
6–7. Gutangira kuvugana gake gake
Ubutumwa bworoheje bushobora gufasha kongera kubaka umubano w’ubucuti.
8. Ikiganiro gikomeye
Muganire ku byabaye n’uko mwakongera kubaka umubano mushya.
9. Gusobanukirwa impamvu z’itandukana
Ibi bifasha kwirinda gusubira mu makosa.
10. Gusubirana buhoro buhoro
Ntihagire kwihutira—ubusabane bugomba kubakwa gake gake.