Dusenge Clenia uzwi nka Madederi muri filime Papa Sava, yishimiye intambwe ikomeye ateye nyuma yo gusinyana amasezerano na Zacu TV yo kwerekana filime ye Inkomoko. Iyi filime yari isanzwe inyuzwa kuri YouTube, izatangira kujya itambuka kuri Canal+ Channel 3 kuva ku gace ka 97.
Madederi yavuze ko uru rugendo rwari rurerure kandi rutari rworoshye, ariko rukaba rugaragaza ko inzozi zigerwaho iyo umuntu akomeje gukora cyane. Yemeza ko iyi ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi bigiye kuza.
Iyi ntambwe igaragaza iterambere rya sinema nyarwanda, aho abahanzi bakomeje kubona amahirwe yo kugeza ibihangano byabo ku rwego rwo hejuru no ku isoko rinini.
