July 6, 2026

Rihanna Yahakanye Amakuru Y’Inda ya Kane

Umuhanzikazi Rihanna yamaganiye kure amakuru yavugaga ko yaba atwite umwana wa kane, nyuma y’uko ifoto yafashwe mu 2025 yongeye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gusubiza umwe mu babivuze kuri Instagram, Rihanna yamusubije mu buryo busetsa agaragaza ko ayo makuru atari ukuri.

Iyi foto yavuzweho byinshi yafashwe mu birori by’imideli mu 2025, mbere y’uko abyara umwana we witwa Rocky Irish, yiyongera kuri RZA na Riot, bose yabyaranye na A$AP Rocky.

Nubwo yahakanye ayo makuru, Rihanna yavuze ko ashobora kongera kubyara mu gihe kiri imbere, ndetse yanemeje ko ari gutegura album nshya izasohoka nyuma y’igihe kinini adakora umuziki.