July 6, 2026

Abafana bamushyizeho igitutu! Element asohora indirimbo mbere y’uko ayirangiza

Umuhanzi Element EleéeH yasohoye indirimbo nshya yise “Ayayaah” yakoranye na Joshua Baraka na Bien, nubwo itasohokanye n’amashusho yayo nk’uko yari abyifuza.

Yavuze ko byatewe n’igitutu cy’abafana bamusabaga kuyishyira hanze vuba, bituma afata icyemezo cyo kuyirekura mbere, ariko yizeza ko amashusho azasohoka vuba.

Amakuru avuga ko amashusho azafatirwa i Nairobi muri Gicurasi 2026, mu gihe Element akomeje imyiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere mbere y’uko umwaka urangira.