Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyategetse ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Akekwaho ibyaha birimo gukubita abayobozi, kwangiza ibintu no guteza imvururu, ndetse yemeye ibyo ashinjwa asaba imbabazi, ariko urukiko ruvuga ko impamvu zatanzwe zitamwemerera kuburana adafunze.
Ubu ubujurire bwe bwamaze gushyikirizwa Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ari na rwo ruzafata icyemezo cya nyuma.