July 6, 2026

Urukundo rwasubukuwe! Umuraperikazi Candy Moon na M1 bongeye guhuza imitima nyuma yo gutandukana n’umugabo

Umuraperikazi Candy Moon yemeje ko yamaze gutandukana n’umugabo bashakanye mu 2020, ndetse ubu akaba ari mu rukundo na M1, umukunzi we wo mu bwana. Yavuze ko nubwo batandukanye, ubuzima bwakomeje nta makimbirane.

 

 

Aba bombi basanzwe baziranye kuva mu 2003 ariko baza gutandukanywa n’ubuzima n’amasomo, bongera guhura nyuma y’igihe kinini mu buryo butunguranye mu gitaramo. Ni bwo bongeye kubyutsa urukundo rwabo.

 

 

Candy Moon yavuze ko ubu yagarutse mu muziki ku mugaragaro, ndetse ateganya gusohora indirimbo nyinshi nshya.

Candy Moon na M1 batangiye urukundo rwabo ari bato cyane byarangiye bongeye guhura