March 9, 2026

Coach Gael yateguje irushanwa ry’abanyempano mu muziki

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Coach Gael yateguje irushanwa ry’abanyempano mu muziki agiye gukora binyuze muri 1:55 AM Ltd ndetse banafatanyije na KIKAC Music isanzwe ifasha abahanzi.

 

Mu ijoro ryo ku wa 6-7 Werurwe 2026, Coach Gael abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko bari gutekereza gukora irushanwa rihuza abanyempano mu muziki mu rwego rwo gufasha abakiri bato ariko badafite ubushobozi kubaha urubuga bagaragarizaho ibyo bashoboye.

 

Ni igikorwa Coach Gael atigeze avuga igihe kizatangirira, amakuru IGIHE yabonye ni uko ari igitekerezo giteganyijwe gutangira mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka wa 2026.

 

Ku rundi ruhande mu gihe iri rushanwa ryatangizwa rikajya riba mu buryo buhoraho ryaba ryiyongereye ku yandi asanzwe akorwa mu gushakisha abanyempano mu rwego rwo kubafasha kugaragaza icyo bashoboye.

 

Coach Gael agiye kwinjira mu byo gufasha abanyempano nyuma yo gushing 1:55 AM Ltd yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Kenny Sol, Bruce Melodie, Ross Kana na Kivumbi King uheruka gutangazwa nk’umuhanzi bakorana.

Inkuru ya IGIHE