July 6, 2026

Gufuha gukabije! Yafashe umugabo ari kumwe n’undi mugore, amumenaho amavuta anamutera icyuma

Mu Karere ka Bugesera, umugore yatawe muri yombi nyuma yo gusuka amavuta yatuye ku mugabo we ndetse akamutera icyuma, amuziza ko yamubonye ari kumwe n’undi mugore mu kabari. Ibi byabereye mu Murenge wa Ntarama mu ijoro ryo ku wa 26 Mata 2026.

 

 

Amakuru avuga ko uyu mugore yabanje kubona umugabo we ari gusangira n’undi mugore mu kabari, agataha amutegereza. Ubwo umugabo yageraga mu rugo, yahise amumenaho amavuta yatuye mu mugongo no ku bitugu, ndetse anamukomeretsa akoresheje icyuma.

 

 

Uwo mugabo yahise ajyanwa mu Bitaro bya Nyamata ari kuvurirwa, mu gihe umugore ukekwaho iki cyaha yafashwe n’inzego z’umutekano. Ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda kwihanira no gukemura amakimbirane bifashishije inzego zibishinzwe.