June 11, 2026

Mu mukino ukomeye, Police FC yirwanyeho kugeza ku munota wa nyuma

Police FC yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wa shampiyona, nyuma yo kugorwa cyane no kubona intsinzi.

 

Gorilla FC ni yo yafunguye amazamu hakiri kare, ariko Police FC iza kwishyura ku munota wa nyuma binyuze kuri Byiringiro Lague.

 

Nyuma y’uyu mukino, Gorilla FC yakomeje kuba ku mwanya wa 11, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona.