Abasore babiri, Twizerimana Vincent (25) na Mutabazi Daniel (24), bakora uburobyi mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro, bafunzwe bakekwaho guteza urupfu rwa mugenzi wabo Hakizimana (27).
Byabaye ku wa 27 Mata 2026 ku kirwa cya Bugarura, aho bashyamiranye bitegura kujya kuroba, maze bamukubita ingashyi ku kuboko agwa mu mazi akarohama. Polisi yamutabaye imukuyemo, ariko yamaze gupfa.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeje iby’aya makuru, busaba abaturage kwirinda amakimbirane. Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Murunda, mu gihe iperereza rikomeje.