Major X yongeye kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka igera kuri irindwi yari amaze atuye muri Mozambique akora ubucuruzi.
Yahise asohora indirimbo nshya yise Fica Comigo ndetse anateguza EP nshya yise Vibes Mpagaze ateganya gushyira hanze vuba.
Avuga ko yabanje kumenyera ubuzima bwo muri Mozambique no kwiga ururimi rwaho mbere yo gusubira mu muziki, kandi ateganya no kugaruka mu Rwanda kumenyekanisha ibikorwa bye.