Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Qing Madi yatangaje ko indirimbo ye “Pepper Me” yakoranye na Zinoleesky yakuwe kuri Spotify, ashinja sosiyete ya JTon Music bahoze bakorana gushaka kumwangiriza izina.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 yavuze ko iyi sosiyete itishimiye kuba yarayivuyemo, ndetse ko yamureze imusaba miliyoni 1$, ariko ikaza gutsindwa. Yemeza ko nyuma y’aho ari bwo yatangiye gukorerwa ibikorwa byo kumubangamira.
Qing Madi yavuze ko atazacika intege, ahubwo azaharanira ko indirimbo ye isubira kuri Spotify. Ibi bibaye mu gihe ari gutegura album iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo Kizz Daniel na Ruger, ndetse n’abandi bo ku rwego mpuzamahanga.