Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica undi mugabo w’imyaka 29 nyuma yo kumusanga ari kumwe n’umugore we mu buryo budakwiye.
Ibi byabereye mu Murenge wa Rubengera, aho bivugwa ko nyakwigendera yakubiswe akomeretswa bikomeye nyuma yo gufatirwa mu bishyimbo ari kumwe n’uwo mugore.
Nyuma yo kujyanwa kwa muganga, yaje kwitaba Imana, mu gihe ukekwaho icyaha n’uwo mugore bombi bafashwe n’inzego z’umutekano.