Mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2026 nibwo Shenseea yageze i Kigali akubutse muri Nigeria akaba yitabiriye igitaramo azahuriramo n’abarimo Mavado ku wa 3 Mutarama 2026.
Iki gitaramo kizaba ku wa 3 Mutarama 2026, kizabera muri BK Arena cyateguwe na Visit Rwanda ku bufatanye n’ibigo nka SKOL Brewery Ltd, RwandAir, ndetse na Banki ya Kigali, kugira ngo aba bahanzi b’Abanya-Jamaica batangire umwaka bataramira abakunzi babo.
Muri iki gitaramo, imiryango uraza kuba ifunguye Saa Kumi z’umugoroba, aho abazitabira bazasusurutswa na DJ Lamper mu kuvanga imiziki naho MC Rocky Try na MC Michel Legrand bakiyobore.
Shenseea yamenyekanye mu ndirimbo nka Hit and Run, Lighter, Blessed n’izindi nyinshi zatumye izina rye riba ikimenyabose mu muziki w’Isi.