March 6, 2026

Karongi: Abakozi b’akarere bavaniweho amazi n’amata bahabwaga

Abakozi b’Akarere ka Karongi kuva ku bakorera mu kagari kugeza ku karere, bamaze igihe kirenga umwaka badahabwa amazi n’amata mu kazi, umwanzuro wafashwe kugira ngo hakemurwe ibindi bibazo by’ingutu.

 

Ibi byakozwe kugira ngo haboneke amafaranga yo gukemura ibibazo birimo n’icy’amafaranga y’ingendo z’akazi (mission fees), nubwo bamwe mu bakozi b’Akarere ka Karongi bavuga ko kuba ubuyobozi bw’akarere bwarakuyeho amazi n’amata bahabwaga bibabangamiye nk’uko babitangarije IGIHE dukesha iyi nkuru.

 

Umwe muri bo yagize ati “Mfite inguzanyo ya banki, iyo banki imaze gukataho ayayo nsigarana ibihumbi 90 Frw. Ibyo bihumbi 90 Frw ni byo nkuraho ayo kwishyura inzu no kuntunga ukwezi kose.” Agakomeza ati: “Ariya mata baduhaga mu kazi yamfashaga kugira ubuzima bwiza no gutunganya akazi kanjye, ntabwo nabivuga mu nama abayobozi b’akarere bumva”.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yabwiye IGIHE ko icyatumye bahagarika amazi n’amata byahabwaga abakozi ari uko akarere gafite ibibazo birimo abana badashobora kujya ku ishuri kubera ubukene, abana bagwingiye, ibirarane by’amafaranga y’ingendo z’akazi n’ibindi.