July 6, 2026

Agahinda karamurenze! Umusaza wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe yimanitse mu mugozi nyuma yo kuva kwipimisha SIDA

Umusore w’imyaka 52 wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Gihango, yasanzwe yiyahuye yimanitse mu mugozi ku wa 2 Gicurasi 2026. Yabaga wenyine, umurambo we uboneka na murumuna we wari uje kumusura.

 

Amakuru aturuka ku baturanyi avuga ko mbere y’ibi, yari aherutse kwipimisha agasanganwa virusi itera SIDA, bikekwa ko byamugizeho ingaruka zo kwiheba.

 

Ubuyobozi bw’Umurenge bwemeje ko yiyahuye, naho umurambo we ujyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.