March 7, 2026

Nyamasheke: Hari abagabo bari gushakishwa uruhindu nyuma yo gukubita umusore bakamukura amenyo bamuziza gukunda umukobwa

Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano zo mu murenge wa Kagano ho mu karere ka Nyamasheke zatangaje ko zirimo gushakisha abagabo babiri bakekwaho gukubita umusore w’imyaka 23 kugeza ubwo bamukuye amenyo bamuziza gukomeza gukunda umukobwa bari baramubujije.

Amakuru avuga ko uyu musore witwa Niyonsenga Leo yakubitiwe mu mudugudu wa Kaduha, akagari ka Shara mu murenge wa Kagano ubwo yari avuye gusura umukobwa bigana w’imyaka 20 witwa Nagizemariya ari na we yazize.

Uyu musore usanzwe yigana n’uyu mukobwa bivugwa ko bamaze imyaka ibiri bakundana yakubiswe n’abantu bahuruye ubwo nyina w’umukobwa yatabazaga avuga ko uwo muhungu ari igisambo cyamugereye mu rugo.

Ubwo uyu musore n’umukobwa barimo basubiramo amasomo iwabo w’umukobwa, imvura yaje gukuba maze umukobwa asohoka agiye kwanura isambaza, nibwo nyina yinjiye mu cyumba asangamo uwo muhungu maze aratabaza. Abakwe ba nyina w’umukobwa nibo bahuruye maze umuhungu bamuvanamo imyenda baramwadukira barakubita kugeza bamukuye amenyo.