March 7, 2026

Myugariro ngenderwaho w’ikipe ikundwa na benshi ashobora kutagaruka mu kibuga vuba kubera ikibazo gikomeye yahuye nacyo

Myugariro ngenderwaho wa Rayon Sports, Youssou Diagne ukomoka mu gihugu cya Senegal, yavunitse ukuboko ari mu myitozo ya Rayon Sports yabereye mu Nzove, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza 2025.

 

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.

 

Mu gihe abakinnyi bari mu myitozo, Youssou Diagne yanyereye mu kibuga yikubita hasi, abaganga b’ikipe bagerageza kumuha ubutabazi bw’ibanze ari na ko bamushakira uko agera kwa muganga hakiri kare.

 

Kugeza ubu ntacyo Rayon Sports iratangaza ku mvune y’uyu mukinnyi wasohowe mu kibuga aziritse ukuboko, ajya gutegereza imodoka imujyana kwa muganga.