March 7, 2026

Bugesera: Umwana w’imyaka 12 arakekwaho kwica mugenzi we bapfuye “Super Dip”

Umwana w’imyaka 12 aravugwaho gukubita mugenzi we w’imyaka 11 ikofe muri nyiramivumbi bapfuye amazi arimo “super dip”, agahita yikubita hasi bikarangira ubuzima bwe burangiriye aho.

 

Ibi byabereye mu mudugudu wa Cyeru, akagari ka Musenyi, mu murenge wa Musenyi ho mu karere ka Bugesera aho umubyeyi wa nyakwigendera avuga ko yavuye mu rugo agiye guhaha ariko ataragera kure yumva umwana aratatse, yasubiye inyuma ngo arebe icyo umwaba abaye asanga ni mugenzi we umukubise.

 

Mu gihe uwo mwana yerekaga nyina aho mugenzi we amukubise, yahise yikubita hasi. Bihutiye guhamagaza moto kugira ngo bamujyane kwa muganga ariko bagezeyo umwana yamaze gushiramo umwuka.

 

Nk’uko babibwiye umunyamakuru, Nshimiyimana Dieu-donne wa Radio/TV1, abaturage bo muri aka gace bavuga ko habayeho uburangare bw’ababyeyi b’ukekwaho kwica mugenzi we ngo kuko abo bana bashyamiranye bapfa ayo mazi arimo super-dip babareba kugeza ubwo umwe yakubise undi ariko ntibagire icyo babikoraho.