March 7, 2026

Goma: Abaturage babyukiye mu myigaragambo bamagana kuva muri Uvira kwa AFC/M23

Abatuye mu mujyi wa Goma no mu bice bihana imbibi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu ya ruguru babyukiye mu mihanga aho bigaragambya bamagana kuva mu mujyi wa Uvira kw’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23.

 

Iyi myigaragambyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2025. Yitabiriwe n’abaturage benshi bafite ubutumwa butandukanye bugaragaza inyota y’amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

 

Abaturage bo mu mujyi wa Goma n’abaturanyi babo muri RDC bagaragaje kandi ko barambiwe intambara, basaba ko habaho ibiganiro byihuse bikemura amakimbirane yo mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.