Umugore ukiri muto wamenyekanye ku mbuga nkoranyamba nk’uwari uhagarariye Micky mu bukwe bwe yavugisheje benshi nyuma yo kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Abanyarwanda bifitemo uburaya n’ubusinzi.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, Umurungi Sabin kuri shene ya YouTube yitwa Isimbi TV, uyu mugore yahamije ko uburaya n’ubusinzi biri mu muco w’Abanyrwanda ati: “Kuva kera ahubwo abantu batangaga iby’abaramu. Mu muco wacu kuryamana na muramu wawe ntabwo byari icyaha kera. Erega buriya Abanyarwanda bifitemo akantu k’uburaya kuva kera!”