March 7, 2026

Gicumbi: Umusaza wavuye mu rugo agiye kugura umusururu bamusanze mu rugezi yapfuye

Musinguzi Angelique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Kinishya

Umusaza witwaga Bangamwabo Evariste wakomokaga mu karere ka Rulindo mu murenge wa Kisaro yasanzwe mu rugezi yapfuye kuri uyu wa kane mu karere ka Gicumbi, bigakekwa ko yaba yiyahuye.

 

Abo mu muryango w’uyu musaza w’imyaka 83 bavuga ko nta kibazo yari afitanye n’abo mu rugo ndetse ko yari yavuye mu rugo kuwa Gatatu avuga ko agiye kugura umusururu bikaza kurangira batabajwe babwirwa ko bamubonye yapfuye.

 

Abaturiye urugezi mu kagari ka Kinishya, umurenge wa Nyankenke ho mu karere ka Gicumbi bavuga ko mu rugezi hari abantu basanzwe baza kuhiyahurira bityo bikaba bikekwa ko n’uyu musaza yaba yiyahuye.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kinishya, Musinguzi Angelique yahamirije Radio/TV1 amakuru y’urupfu rw’uyu muturage avuga ko nk’inzego z’ibanze amakuru bayahawe n’abana batashyaga hafi aho.