March 7, 2026

Umuriro ukomeje kwaka hagati ya Bruce Melody na The Ben bitegura guhurira mu gitaramo “The New Year Groove”

Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise “Indabo zanjye” The Ben yasubije Bruce Melodie wari umaze iminsi amushotoye mu yo yari aherutse gusohora yise “Munyakazi”. The Ben muri iyi ndirimbo yasubije Bruce Melodie uherutse kumwishongoraho ko mu muziki ari nimero 001, nawe ahamya ko abarizwa muri ‘A1 Class’.

 

The Ben atangira iyi ndirimbo ye nshya yivuga ibigwi, anirata uko ari umuhanzi ukomeye yagera hagati akibutsa Bruce Melodie ko ‘yakunze igisebo’ ndetse agiye kukimwambika, ibi abigarukaho kuko uyu muhanzi mu biganiro binyuranye ajya avuga ko igisebo kimubera.

 

Aha yaririmbye ati: “Mpagaze ku musozi ninjye gisamagwe, nguhora mu nzozi sindi kure, wakunze igisebo reka nze nkikwambike […] ngaho nimuce impaka!”

 

Hari n’aho The Ben yaserereje Bruce Melodie ko ikosa yakoze ari ukujya kwambaza imbaraga z’umwijima. Ati “Abanzi banjye mbabamo mbazi, muntega imitego ndi umugaragu wa Jambo mfite igihango n’uyu muziki wabyishe aho wambaje Mama Liziki […] ndatangira nkaba indunduro.”

 

The Ben na Bruce Melodie bamaze igihe bahanganye bikomeye, kuri ubu bamaze kubivana mu guhangana bahiga ubutwari bahereye ku ndirimbo, ari nako bakomeza kwitegura igitaramo ‘The New Year Groove’ bazahuriramo ku wa 1 Mutarama 2026.