March 6, 2026

U Rwanda rwashyizeho ibiciro bishya by’ibikimoka kuri peteroli

U Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere ahi litiro ya lisansi yagumye kuri 1.989 Frw mu gihe iya mazutu yageze yageze kuri 1.948 Frw.

 

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 4 Werurwe 2026 rigaragaza ibiciro bishya bizatangira gukurikizwa ku wa 5 Werurwe 2026, Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.

 

Riti “Ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT), bivuguruwe mu buryo bukurikira; Lisansi ntigomba kurenga 1.989 Frw kuri litiro. Mazutu ntigomba kurenga 1.948 Frw kuri litiro.”

 

RURA yasobanuye ko ibiciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi.