July 6, 2026

RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwa Ishimwe Odile n’ihohoterwa rivugwa muri CHUK

RIB yatangaje ko iri gukora iperereza ku rupfu rwa Ishimwe Odile witabye Imana mu CHUK, nyuma y’ibyavuzwe ko yaba yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuforomo umwe akekwaho iki cyaha yamaze gutabwa muri yombi, mu gihe iperereza rikomeje ku byagaragajwe n’umuryango w’uwitabye Imana.

Amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko mbere y’urupfu rwe, Ishimwe yaba yaranditse agaragaza ihohoterwa yakorewe, ndetse hakaba n’ibirego by’imiti itamugeragaho.

RIB yasabye buri wese ufite amakuru kuri iki kibazo kuyatanga kugira ngo ukuri kugaragare.