March 7, 2026

APR FC yuteguye Rayon Sports ititaye ku bakinnyi karundura imaze iminsi imanura

Abakinnyi ba APR FC bagaragaje uko biteguye Rayon Sports FC bafitanye umukino ukomeye, bagaragaza ko batitaye ku bakinnyi bashya yaguze kuko “bashobora kuba boroshye”.

 

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Mutarama 2026, ni bwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mu gihe yitegura umukino wa FERWAFA Super Cup.

 

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, umaze gukina imikino myinshi, yahamije ko ari umukino amenyereye kandi yizeye neza ko bazawutsinda batitaye ku bakinnyi mukeba yaguze.

 

Ati “Ni umukino ukomeye mfata nk’uwa mbere mu Rwanda. Maze gukina iyi mikino inshuro zirenga 10, tugomba kuyubaha kandi mpamya ko tuzawutsinda. Twiteguye neza, nta bakinnyi dufite bavunitse, Imana n’ibishaka tuzayitsinda.”

 

“Ntabwo tuzi abakinnyi bahari cyangwa abadahari. Abashya twarababonye baraje, ntawamenya bashobora kuba boroshye kurusha abari bahari. Tugiye gukina na Rayon Sports ni yo turi kureba.”

 

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yavuze ko nta kibazo na kimwe kiri mu bakinnyi cyatuma batitwara neza muri uyu mukino kandi badatewe ubwoba n’uko Rayon Sports yiteguriye uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.

 

Ati “Harabura umunsi umwe ngo duhure na Rayon Sports. Abakinnyi bameze neza, nta kibazo gihari. Sinkurikirana iby’abandi ndeba akazi kanjye, nta bwoba dufite, tugiye gushaka intsinzi, APR FC iracyari APR FC.”

 

Ronald Ssekiganda ukina mu kibuga hagati, we yahishuye ko abakinnyi bose ba Rayon Sports babizeho, bazajya mu kibuga biteguye gutsinda nk’uko babigenje mu mukino baheruka guhuriramo bagatsinda ibitego 3-0.

 

Ati “Umutoza yatubwiye kuri buri mukinnyi mu bakinnyi bayo. Abakinnyi twumvise ibyo bavuze. Uriya ni umukino umwe abakinnyi tugomba gutanga ibyo dufite 100% tugatsinda. Abafana muzaze mudufane turabizeza gutsinda.”

 

APR FC itaraguze umukinnnyi n’umwe muri iri soko ry’abakinnyi, izahura na Rayon Sports yongeyemo abashya batandatu. Abo ni Kwizera Olivier, Likau Faustin Kitoko, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao, Ramazani Tshimanga Tshilembi na Bienvenu Joachim Vignino.

Inkuru ya IGIHE