Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ntawebasa Doreen, yasabye Abanyarwanda kwitwararika mu ikoreshwa ry’amafaranga kubera ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora gukomeza kuzamuka.
Yavuze ko iri zamuka riri kugira ingaruka ku biciro by’ibindi bicuruzwa nko ku biribwa n’ibikoresho by’ubwubatsi, bitewe n’uko ibikiri mu bubiko byaguzwe mbere ariko ibiri gushya bikaba biri ku giciro kiri hejuru.
Yasabye abaturage kugabanya ingendo zitari ngombwa, gukoresha bisi aho bishoboka no gufatanya mu ngendo kugira ngo bagabanye ibiciro. Yavuze kandi ko Leta iri gushyira imbaraga mu gukoresha bisi z’amashanyarazi no gukemura ibibazo by’izamuka rya lisansi.