July 6, 2026

Urubanza rwa Semuhungu Eric rwashyizwe mu muhezo, itangazamakuru risohorwa mu cyumba

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko iburanisha ry’urubanza rwa Semuhungu Eric rikorwa mu muhezo, bitewe n’uko ibizavugirwamo bishobora kubangamira imyitwarire mbonezabupfura n’uburenganzira bw’abantu. Ibi byemejwe ku wa 28 Mata 2026, ubwo hatangiraga kuburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

 

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubusabe bw’umwunganizi wa Semuhungu, wasabye ko urubanza rutabera mu ruhame, ashingiye ku mategeko abyemera igihe hari impamvu zirebana n’umuco cyangwa ubuzima bwite bw’ababuranyi. Urukiko n’Ubushinjacyaha byabyemeye, bituma itangazamakuru n’abandi bari mu cyumba basohorwa.

 

Semuhungu Eric akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu, gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni no gusebanya. Yafashwe ku wa 9 Mata 2026, aho abamureze ari abasore babiri bafite imyaka 20 na 22.