Ikipe ya Rayon Sports igiye gushyiraho umurongo mugari “Call Center” abafana bazajya bahamagaraho mu gihe bafite ikibazo kugira ngo bababe hafi.
Ibi byatangajwe na Perezida w’Abafana b’iyi kipe, Muhawenimana Claude ubwo hashyingurwaga Nizeyimana Alexandre w’imyaka 26 wapfuye yiyahuye nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 4-1 ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.
Umuhango wo gushyingura uyu musore wari warihebeye Gikundiro wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, mu Karere ka Kayonza aho uyu musore yari atuye. Ubusanzwe yavukaga mu Karere ka Muhanga akaba yarageze i Kayonza agiye kurinda ibikorwa bya mwenewabo by’ubwubatsi.
