July 6, 2026

Intambara ya AI n’abahanzi! Taylor Swift yahagurukiye ikoranabuhanga

Taylor Swift yafashe ingamba zo kurinda isura n’ijwi bye kugira ngo bitiganywa n’ikoranabuhanga rya AI.

 

Yatanze amafoto ye n’ijwi rye nk’icyitegererezo ku bigo by’imyidagaduro, ku buryo ibikozwe na AI bimwigana bizajya bihita bimenyekana bikumirwe.

 

Ibi byakozwe nyuma yo kubona ko AI iri kwifashishwa mu gukora amajwi n’amashusho yiganira abahanzi, bigatera impungenge ku burenganzira bwabo.

 

Naramuka habonetse ibimwigana, we n’abanyamategeko be bemerewe kubijyana mu nkiko.