Umusaza w’imyaka 76 wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 amushukishije 5000 Frw. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwinkuba, Akagari ka Gashashi Umurenge wa Karengera ku wa 20 Gashyantare 2026.
Ni nyuma y’aho tariki 19, uyu musaza yahengereye umugore we yagiye gucuruza ibiribwa mu isantere ya Kigali agashuka uyu mwana w’umukobwa baturanye akajya iwe akamusambanya maze icyo gikorwa cyarangira uwo mukobwa agasaba umusaza 5000 Frw yari yamwemereye, umusaza arayabura ariko yemera kumuha ingwate ya telephone ya smart phone.
Ubwo umugore w’uyu musaza yari atashye avuye gucuruza yabajije uwo musaza aho telefoni yaguriwe n’abana be batuye i Kamembe iri, umusaza avuga ko uwo mwana w’umukobwa yayimwibye. Mu gukurikirana icyo kibazo, uwo mwana w’umukobwa yavuze ko iyo telefoni ari umusaza wayimuhaye nk’ingwate ya 5000Frw yari yemeye kumuha mbere y’uko baryamana.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko uyu musaza afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karengera.