March 7, 2026

Abaguze amatike yo kwitabira igitaramo cya Israel Mbonyi i Rubavu bashobora gusubizwa ayabo

Igitaramo cya Israel Mbonyi cyari giteganyijwe i Rubavu kuwa Kane, taliki ya 1 Mutarama 2026 cyasubitswe habura iminsi mike ngo kibe, ndetse bikavugwa ko abaguze amatike bashobora guhamagarwa bagasubizwa amafaranga yabo, cyangwa bakayagumana bakazayakoresha ikindi gihe.

 

Amakuru avuga ko iri subikwa ryaba ryatewe nuko nyuma y’uko Israel Mbonyi n’abo bafatanya baganiriye bakemeranya ko igitaramo cyategurwa neza kikajyana n’ibindi bizenguruka igihugu cyose.

 

Mu itangazo ryashyizwe hanze, abari gutegura iki gitaramo bamenyesheje abagombaga kucyitabira baguze amatike ko bazahamagarwa bagahitamo gusubizwa amafaranga cyangwa kugumana amatike bakazayakoresha.

 

Israel Mbonyi yari agiye gukora iki gitaramo mu gihe aherutse gukorera amateka muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025.