July 6, 2026

Ubukwe bwapfubye ku munota wa nyuma, umukwe aburirwa irengero

Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Rwamagana yaburiwe irengero mu rukerera rw’umunsi yari ateganyijemo gukora ubukwe.

 

Yari ategerejwe kujya gukura umugeni i Nyabihu, ariko abamuherekeje bamubuze kuri telefone ndetse n’aho yari atuye ntihaboneka. Mbere yo kubura, yari yabwiye umugeni we ko hari abantu bivanze mu bukwe bwabo, ahita azimya telefone.

 

Inzego z’ibanze zasabye umuryango we gutanga ikirego kugira ngo hatangire iperereza, kugeza ubu icyamuteye kubura kikaba kikiri amayobera.