July 6, 2026

Urukundo rwari rwaravuzwe cyane rurangiriye aha! Sat-B na Belle 9ice batandukanye

Umuhanzi w’Umurundi Sat-B yatangaje ko yamaze gutandukana n’umukunzi we Belle 9ice bari bamaranye igihe, ndetse bafitanye umwana witwa Liam.

Yabitangaje mu kiganiro, asobanura ko bari bamaze igihe ibintu bitagenda neza, bituma buri wese afata inzira ye. Yavuze ko nubwo batakiri kumwe, bakomeje kubahana no gufatanya kurera umwana wabo.

Sat-B kandi yemeje ko kuri ubu ari wenyine mu rukundo, nta mukunzi afite, kandi yifuza gukomeza ubuzima bwe mu bwisanzure.