June 11, 2026

Impinduka zikomeye muri ruhago! Uzapfuka umunwa ashobora guhabwa ikarita itukura!

IFAB yemeje impinduka nshya mu mategeko ya ruhago zizatangira gukoreshwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026 cyemejwe na FIFA.

 

Muri zo, abakinnyi bazajya bahabwa ikarita itukura nibapfuka umunwa bavugisha abo bahanganye mu rwego rwo gukumira imyitwarire mibi n’amagambo ashobora kuba arimo ivangura.

 

Hemejwe kandi ko abakinnyi bagaragaza kutishimira ibyemezo by’umusifuzi cyangwa bava mu kibuga babirwanya bazajya bahanwa ikarita itukura. Ibi bije nyuma y’aho hagaragaye imyitwarire nk’iyo mu mikino mpuzamahanga iheruka.

 

Aya mategeko mashya agamije kurushaho kubungabunga imyitwarire myiza no gukaza ibihano ku myitwarire idahwitse mu mupira w’amaguru.