July 6, 2026

Ngoma: Abanyeshuri b’abakobwa bakubise animatrice umukoropesho mu mutwe bamuziza kubarega ku babyeyi

Abanyeshuri babiri b’abakobwa bigaga mu mwaka wa gatandatu w’Ubuhinzi muri EAV Gitwe, riherereye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, batawe muri yombi nyuma yo gukubita umukoropesho mu mutwe ushinzwe imyitwarire y’abakobwa (animatrice), bamuziza ko yabareze ku babyeyi babo ko bafite imyitwarire mibi ku ishuri.

 

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2026. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukira bwatangaje ko aba banyeshuri bafite imyaka 20 bakubise uyu muyobozi avirirana amaraso, nyuma bahita batoroka ariko baza gufatwa ku bufatanye bwa RIB.

 

Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukira mu gihe iperereza rikomeje.