August 13, 2026

RIB yataye muri yombi abantu 18 bakekwaho ibyaha bitandukanye harimo abakozi ba leta  muri bo harimo umuyobozi n’abakozi ba FDA na RSB n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge.

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutunganya no gucuruza ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, barimo Prof. Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA). Aberekanywe ku wa 13 Kanama 2026 bose ni abakozi ba Leta. Muri bo harimo 10 bakorera Rwanda FDA, abandi bakaba bakomoka mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge.

RIB imaze gufata abantu 104

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kuva ku wa 20 Nyakanga 2026, hamaze gutabwa muri yombi abantu 104 bakekwaho ibyaha bifitanye isano no gukora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge. Muri aba, 97 bamaze gukorerwa dosiye zashyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo hakomeze inzira z’amategeko.

RIB ivuga ko hari ibyemezo byatanzwe bidakurikije imyanzuro ya tekiniki

Mu bisobanuro byatanzwe na RIB, iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari ibyangombwa byatanzwe n’abayobozi ba Rwanda FDA bitashingiye ku myanzuro y’akanama ka tekiniki gashinzwe gusuzuma no gutanga inama ku byangombwa (Internal Technical Licensing Committee). RIB yavuze ko iki kibazo cyagaragaye mu igenzura ryakozwe ku ruganda rukora ibinyobwa bisembuye, aho abagenzuzi basanze imashini ikamura umutobe ifite ingese nyinshi. Nubwo habonetse ibyo bibazo, RIB yavuze ko urwo ruganda rwaje guhabwa icyangombwa cyo gukora ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa.

Urugero rwa FBO License

RIB yatanze urugero ku cyangombwa cyitwa FBO (Food Business Operations License), bivugwa ko cyatanzwe ku wa 23 Mata 2026.

Nk’uko RIB yabisobanuye, ku wa 19 Gicurasi 2026, akanama ka tekiniki kasuzumye raporo y’abagenzuzi maze kemeza ko urwo ruganda rutagomba guhabwa icyo cyangombwa. Icyakora, RIB yavuze ko icyo gihe icyangombwa cyari cyaramaze gutangwa, bityo iperereza rikaba riri kureba uko ibyemezo byafashwe n’impamvu byafashwe.

Inganda zirenga 150 zimaze gufungwa

Ibi bibaye mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge. Kugeza ubu, inganda zirenga 150 zakoze ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge zimaze gufungwa, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ibicuruzwa bishobora guteza ibibazo ku buzima. RIB ivuga ko iperereza rigikomeje kandi ko abakekwa bose bazakurikiranwa hakurikijwe amategeko n’inzira z’ubutabera.

CC: Igihe.com

Kindly Join Our WhatsApp Channel Here For An Upcoming Info’s